Dore uko wagarura telephone, Laptop ndetse na Tablet wibwe.

Kugarura Telephone yawe, Laptop cg Tablet byibwe nikintu kidashobokera buri umwe wese pe, gusa hari umuti wicyo kibazo. Prey anti-theft ni software igufasha guhoza ijisho kuri device yawe aho iri hose ukabasha kugenzura umutekano wayo. Ikwereka niba iri aho yakabaye iri cg idahari ndetse igufasha no kuyigarura mugihe yibwe.

Ibi ndabihamya kuko nanjye niyo nkoresha witegereje neza
mwishusho uri kubona aho mudasobwa yanjye iherereye.

Iyi prey ikora kubikoresho bya Apple, Windows, Linux ndetse na Android.

Nyuma yo gushyira Prey muri computer, Telephone cg Tablet yawe izajyenda yiryamiremo kuburyo ntawabasha kumenya niba ibamo ijye ikora rwihishwa itegereze icyo uzayitegeka gukora harimo nko gufata ifoto y’ umuntu uri gukoresha device yawe, kukwereka aho ari cg ibyo ari kuyikoresha.

Mugihe ububiko bwawe harimo amakuru akeneye umutekano, prey igufasha gufunga iyo telephone, mudasobwa cg Tablet kugeza igihe izakugarukira ndetse ikwemerera gusiba ama password yose wabitsemo kugira wizere neza umutekano w’ ibintu byawe.

Iyi prey igabanyijemo ibice bitatu bikurikira.

Igice cy’ Ubuntu cyitwa basic, igice cyitwa personal cyigura USD 5 kukwezi, ndetse n’ ikitwa Home cyigura USD 15 kukwezi.

Ibi byiciro birutanwa mubushobozi bwabyo uku ubibona.

Basic

Device wemerewe:3

Raporo wemerewe: 20

Ariko ntiwemerewe kuba
wasiba ibintu muri device yawe igihe yibwe.

Personal

Device wemerewe: 3

Raporo wemerewe: 100

Wemerewe gusiba ibintu byawe igihe wabuze device yawe

Home

Device wemerewe: 10

Raporo wemerewe: 100

Wemerewe gusiba ibintu
byawe igihe wabuze device yawe.

Gukoresha prey ntibigoye, ushaka iyo software ukayishyira muri device yawe warangiza ukiyandikisha ukoresheje e-mail yawe ugashyiraho na password uzajya ukoresha bikaba birararangiye.

Iyo Telephone, computer cg Tablet Yawe ibuze uragenda kurubuga rwa prey project ukinjira ukoresheje ya e-mail na password wakoresheje wiyandikisha ubundi ubona aho wavugira ko device yawe yibwe.Cg ukareba aho iherereye ndetse iyo ushatse ufata ifoto y’ umuntu uri kuyikoresha atabimenye ndetse nibyo arikuyikoresha ubishatse uhita ubibona. 

Nanone iyo ubishatse device yawe urayifunga ugashyiraho password ushaka ukazayifungura yabonetse cg ukanamwohereza ubutumwa ushatse bwose Prey wayibona uciye ps://preyproject.com/download

 

Ndakeka iyi post igufashije kumenya uburyo wacunga umutekano w’igikoresho cyawe. Njye ndayikoresha kandi ndabihamya rwose ko mfite umutekano.

Kora share kundi babashe nabo kumenya ibyo byiza.

Total Views: 4963 ,

You may also like...

error: Ntago ubyemerewe!!